Wema Sepetu yavuze impamvu yicuza kuba yarakundanye na Diamond Platnumz

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Wema Sepetu yahishuye uburyo yicushije guta umusore wakundaga agasanga Diamond Platnumz waje kumubabaza.

Urukundo rwa Diamond Platumz na Wema Sepetu rwaravuzwe cyane muri Tanzania mu mwaka wa 2010 kugera mu 2014, ndetse byari bizwi ko bazabana.

Icyo gihe Diamond Platnumz yahise akundana na Jokate Mwegelo ntibatindana ahita afata Zari.

Wema Sepetu abicishije kuri application ye muri telephone yahishuye ko mbere yo gukundana na Daimond Platnumz, yari afite undi wakundaga cyane ariko yemera kumuta.

Ati “Nakundanaga n’undi musore yari ameze nka malayika murinzi wanjye. Yari byose byanjye.”

Wema Sepetu yavuze ko yicuza icyatumye ata uyu malayika murinzi we agasanga Diamond Platnumz wamubabarije.

Ati “Diamond yatumye nta uwo muntu kandi ni ibintu nicuza iteka. Nkimara kumuta Diamond Platnumz yarampemukiye.”

Wema Sepetu wanabaye Miss Tanzania 2006, nyuma yo gutandukana na Diamond yakundanye n’abandi basore barimo umunyarwenya Idris Sultan n’undi wamutekeye umutwe bikarangira amwibye.

Diamond nawe yashatse abagore bose batandukana, uheruka akaba ari Tanasha Donna Okecth wo muri Kenya.

Wema yavuze ko yicuza impamvu yataye uwamukundagab akirukira Diamond

Share