Diamond Platnumz yashyize avuga icyamutandukanyije na Tanasha

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz bwa mbere yavuze ku isenyuka ry’urugo rwe na Tanasha Donna, avuga ko hari ibyo batumvikanye bituma buri wese afata inzira ye.

Muri Gashyantare 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gutandukana n’umukunzi we Tanasha Donna babanaga nk’umugabo n’umugore.

Babanje kubishisha no kwanga kugira icyo bavuga, ariko uko bigenda birushaho kumenyekana bahitamo kwemera ko byabaye.

Kuva icyo gohe kugeza Diamond Platnumz yari atarumvikana mu itangazamakuru, avuga ku bye na Tanasha nyuma y’uko batandukanye, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari ibyo yabwiye Wasafi Radio.

Uyu mugabo uvugwaho gukunda abagore cyane yabanje guhakana ko icyatumye Tanasha asubira iwabo muri Kenya ari uko yaba yaramuciye inyuma.

Ati “Ntiyigeze amfatana igihanga, ndavugisha ukuri ko mu gihe nari ndi kumwe na we ari bwo nafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi zanjye z’ubwana nkaba ari we nitaho igihe cyose.”

N’ubwo yanze kwerura ngo avuge impamvu nyir’izina, Diamond Platunmz yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho mu guha icyerekezo ubuzima bwabo bw’ahazaza.

Ati “Twafashe icyemezo ko buri umwe aha mwanya mugenzi we agakomeza inzira ye. Ntabwo twumvikanye uko twategura ejo hazaza hacu. Ntabwo twahuriye ku mwanzuro mwiza kuri iyo ngingo. Yashakaga ibi nanjye nkashaka biriya, rero ndavuga nti buri wese akeneye kongera gutekereza ku cyo gukora. Birashoboka ko ari imigambi y’Imana kandi birashoboka ko twasubirana.”

Diamond yavuze ko n’ubwo yatandukanye na Tanasha, yamukundaga cyane ku buryo yanifuzaga ko bakora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko.

Ati “Nashakaga ko twakora ubukwe 100% cyangwa birenze miliyoni ku ijana ni nayo mpamvu iyo hari uwamuvugaga nabi nahitaga nshyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga nerekana ko mukunda kandi mwubaha.”

Tanasha Donna Oketch na Diamond Platnumz baherukaga gukorana indirimbo yitwa “Gere”batangiye gukundana mu mpera z’umwaka 2018 ndetse atangaza ko bazakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 gusa ubukwe yaje kubwimura kugeza n’ubu.

Tariki 02 Ukwakira 2019 nibwo Diamond Platnumz na Tanasha bibarutse umwana wabo w’umuhungu bise Naseeb Junior.

Diamond yavuze ko yakundaga Tanasha cyane
Diamond yahakanye guca inyuma Tanasha avuga ko hari ibyo batumvikanye
Gere ni indirimbo Diamond Platnumz yakoranye na Tanasha mbere y’uko batandukana

Share