“Daniella ni umugore Bibiliya ivuga”-James yahishuye uko abanye n’umugore we bakorana umuziki

James Rugarama avuga atajya ajya impaka n’umugore we Daniella mu gufata ibyemezo kuko amugandukira akamwubahira ko ari we mutwe w’urugo nk’uko Bibiliya ibivuga.

James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana.

Umwihariko w’aba bombi ni uko bakorana umuziki kandi banubakanye urugo, ibintu bitamenyerewe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Mu kiganiro Breakfast cyo kuri Radio KISS FM, James umugabo wa Daniella ni we wari umutumirwa, akaba yahishuye byinshi ku buzima bw’umuryango we.

James abajijwe uko bitwara mu gihe batumvikanye ku ngingo runaka ijyanye n’umuziki wabo, yavuze ko bitajya bibaho kuko umugore we amugandukira nk’uko bibiliya ibivuga.

Ati “Daniella ni umugore Bibiliya ivuga, umugore uganduka. Bibiliya itanga itegeko ku bagore ko bagomba kugandukira abagabo babo ndetse natwe tukagira inshingano zo kubakunda. Rero Daniella araganduka cyane hari ibintu byinshi twagiye tunyuramo agasanga koko umugabo Imana ni we yagize umutwe. Ikintu ntekereje aranshyigikira.”

James yongeyeho ko ibintu bikomeye azi ku mugore we ari uko ‘arihangana cyane, ikindi arasenga, icya gatatu afite impano cyane.”

Muri uyu muryango wiyeguriye kuramya Imana, umutware wawo yemeza ko nta ndirimbo y’Isi ishobora kuhacurangirwa ku buryo n’abane izo bazi ari izo kuramya gusa.

Ati “ Indirimbo zacu baba bazizi n’izitarasohoka ndetse n’iz’abandi bahanzi. Nta ndirimbo isanzwe ijya igera mu rugo iwanjye nanjye sinjya nzumva.”

James wifuza ko abana be bazakoresha impano zabo mu kuramya Imana aho kuririmba izindi ndirimbo avuga ko bari gusenga kugira ngo ibyifuzo byabo bizabe impamo.

Ati “Ni ugusenga kugira ngo Imana umuhe Ubuntu bw’agakiza ni ancyo mbasengera. Ntabwo umuntu akizwa kubera umubyeyi akizwa kuko yihitiyemo gukurikira kristu.”

James na Daniella baritegura gushyira hanze indirimbo yabo nshya nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya mbere cyabaye muri Werurwe 2020.

James kandi yahishuye ko bateganya kuzatangaza izina rishya bazajya bakoresha mu muziki n’ubwo yirinze kurivuga.

James na Daniella ni umuryango wiyeguriue kuramya Imana
James avuga ko umugore we ari uwo Bibiliya ivuga

Share