COVID-19: Mico The Best na Danny Vumbi batangiye ubukangurambaga bwo guhuza imiryango

Abahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac ari bo Mico The Best na Danny Vumbi batangiye ubukangurambaga bugamije gufasha imiryango kubana neza muri ibi bihe byo kuguma mu rugo mu rwe rwo kwirinda indwara ya COVID-19.

 Hashize ukwezi kumwe mu Rwanda hatangiye gahunda yo kuguma mu rugo nk’ingamba rukumbi yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Iracyakomeje kugeza tariki 30 Mata 2020.

Muri ibi bihe abagize imiryango itandukanye bari kwirirwana mu ngo mu gihe mbere abenshi bahuriraga yo mu ijoro buri wese avuye mu mirimo ye.

Ubuyobozi bwa Kikac Ltd ifasha abahanzi barimo Mico The Best na Danny Vumbi bwatangije ubukangurambaga bwiswe “Umubano Campaign” bugamije gukomeza imibanire y’abagize umuryango.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura Claude yabwiye HOSE! ko batekereje ubu bukangurambaga mu rwego rwo gufasha imiryango kubana neza muri ibi bihe.

Ati”Twarebye amahirwe ari muri ibi bihe byo kuguma mu rugo. Byahuje imiryango, ababyeyi n’abana bituma abari bafite amakimbirane babasha kwiyunga n’ubwo hari ababonye umwanya wo gushanwa turavuga tuti ‘reka tujye tubaha ubutumwa buri munsi tubigishe uko babana neza.”

Ubutumwa bwa mbere bahereyeho bujyanye no gukora ingengabihe ya buri munsi mu rwego rwo gufasha abagize umuryango kwirirwa bahuze bikabarinda kurambirwa.

Ubu butumwa buzajya butangwa rimwe mu minsi ibiri biciye ku mbuga nkoranyambaga za Kikac n’iz’abahanzi bayibarizwamo.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bwiswe “Umubano” buzakomeza na nyuma y’ibi bihe kugira ngo ibyo abantu baciyemo bibabere isomo ry’igihe kirekire.

MUVUNYI ARSENE

Share