COVID-19: Abanyamukuru b’imyidagaduro n’abahanzi batanze ifu y’igikoma

Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda rifatanyije n’Urugaga rw’Abahanzi batanze toni esheshatu z’ifu y’igikoma mu rwego rwo kugoboka abatabasha kubona amafunguro muri ibi bihe byo kugma mu rugo.

Abantu ku guti cyabo n’amashyirahamwe atandukanye akomeje kunganira leta y’u Rwanda mu gutanga ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka na gahunda yo kuguma mu rugo nk’ingamba yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bimwe mu bikunzwe gutangwa harimo ibyo kurya, amavuta yo gutekesha n’ibikoresho by’isuku.

Ni muri urwo rwego Ihuriro ry’Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda [RSJF] rifatanyije n’urugaga rw’abahanzi, batanze toni eshashatu z’ifu y’igikoma yatanzwe n’uruganda rwa African Improved Foods.

Iyi fu igenewe imiryango ikeneye ibiribwa ituye mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali. Irahabwa kandi abanyamuryango b’aya mahuriro bakeneye igikoma muri ibi bihe.

Ihuriro ry’Abanyamakuru b’imyidagaduro ryamuritswe mu mpera z’umwaka ushize, rikaba ryarashyizweho mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga.

Toni esheshatu z’ifu y’igikoma zigiye kugoboka abadafite amikoro muri ibi bihe

MUVUNYI ARSENE

Share