Christopher yunamiye DJ Miller mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival-AMAFOTO

Umuhanzi Christopher waririmbye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival  yunamiye mugenzi we DJ Miller witabye Imana hashize icyumweru bakoranye indirimbo yitwa ” Trainer”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bica kuri Televiziyo y’u Rwanda  byakomeje mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

Iki gitaramo cyagaragayemo umufotozi Kwizera Emmanuel uri mu bitabitiriye irushanwa rya Art-Rwanda Ububanzi, umunyarwenya Babou, Clarisse Karasira na Christopher.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe na benshi bihebeye injyana ya gakondo, yaririmbye indirimbo eshatu zirimo “Sangwa Rwanda”, “Mwana w’Umuntu” na “Ntizagushuke”, gusa bamwe mu bakurikiye igitaramo binubiye ko yahawe umwanya muto.

Muneza Christopher ni we wari umuhanzi w’imena kuri uyu munsi. Yongeye kwiyereka abakunzi be nyuma y’igitaramo yakoze tariki 14 Gashyantare 2020 yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Yibanze ku ndirimbo yakoze mu myaka yashize nka “Byanze”, “Ijuru Rito”, “Babyumva” “Iri Joro” n’izindi.

Christopher yasoreje ku ndirimbo yitwa “Trainer” yakoranye na nyakwigendera DJ Miller, ayiririmba mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro akwiye.

Yagize ati “Twagize ibyago bikomeye cyane, twabuze DJ wacu, inshuti, umuvandimwe, umubyeyi, DJ Miller. Nyuma y’icyumweru kimwe dufashe amajwi yahise yitaba Imana. Iyi ndirimbo rero tugiye kuyiririmba mu  rwego rwo kumwibuka kandi namushimira ko yansigiye urwibutso.”

DJ Miller yitabye Imana tariki 05 Mata 2020 azize indwara ya stroke. Urupfu rwe rwababaje benshi bakunzi b’umuziki dore ko rwamutwaye by’akanya gato kandi inkunga ye mu kubaka umuziki yari igikenewe.

Christopher yashimiye DJ Miller urwibutso yamusigiye
Christopher yasusurukije abarebye Iwacu Muzika Festival
Clarisse Karasira yaserukanye umucyo muri Iwacu Muzika Festival
Clarisse Karasira mu nganzo y’umutima
N’ubwo yahawe igihe gito Clarisse Karasira yanyuze abamukurikiye

Share