Chris Brown yajyanywe mu rukiko n’uwari umukozi we wo mu rugo

Umuhanzi wo muri Amerika, Chris Brown, yarezwe n’umugore wamukoreraga amasuku umushinja gutererana umuvandimwe we wariwe n’imbwa z’uyu muhanzi.

Ikinyamakuru cyfa TMZ cyanditse ko uyu mugore yitwa Patricia Avila avuga ko we n’umuvandimwe we bari abakozi bashinzwe gukora amasuku mu rugo rwa Chris Brown ruri mu gace na Tarzana.

Bakoraga inshuro ebyiri mu cyumweru akabahemba amadorali 600 ku munsi.

Uyu mugore asobanura ko bari bazi ko Chris Brown atunze imbwa ariko ngo iyo bajyaga gukora bashyira mu rundi ruhande bategeragamo, gusa umunsi umwe imwe muri zo yaje kubasanga aho bari bari.

Avila avuga ko iyi mbwa y’inyamahane yafashe umuvandimwe we iramurya imwangiza ku maboko, mu isura no ku maguru.

Uyu mukobwa ngo yavuye amaraso menshi nyuma yo kumukiza, biba ngombwa ko bamujyana mu bitaro amara igihe kinini ndetse yabazwe ubugira kabiri.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa ngo yagize ibibazo byo mu mutwe birimo, agahinda gakabije, guhangayika gukabije.

Avila avuga ko aregera indishyi kuko atigeze abasha kurinda abakozi kuba baribwa n’imbwa ze. Ntiharamenyekana impamvu uwariwe n’imbwa atari we watanze ikirego.

Chris Brown yarezwe n’uwari umukozi we wo mu rugo

Share