Cardi B yibarutse ubuheta

Umuraperikazi Cardi n’umugabo OffSet bibarutse umwana wabo wa kabiri ukurikira imfura y’imyaka itatu.

Cardi B yashyize ifoto kuri Instagram imugaragaza ari ku gitanda cy’ababyeyi  ateruye uruhinja, umugabo we amuri i ruhande.

Uyu muraperikazi yavuze ko yibarutse tariki 04 Nzeri 2021. Yibarutse umuhungu.

Offset nawe yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye kuba umubyeyi w’abana batanu.

Cardi B yahishuye ko atwite ubwo yaririmbaga mu birori byo gutanga ibihembo bya BET Awards muri Kamena 2021.

Uyu muryango w’abahanzi b’ibyamamare wari usanzwe ufite undi mwana w’umukobwa witwa Kulture.

Share