Calvin Mbanda nawe yamaze kuva muri The Mane

Umuhanzi Clavin Mbanda yamaze gutandukana n’inzu y’umuziki ya The Mane yari amazemo umwaka urenga.

Ubwo Queen Cha na Marina basezeraga muri The Mane Music Label, hasigaye gusa Mbanda ari nawe wari muto muri bose.

Ntacyo yigeze atangaza ariko na we akaguru kamwe kari muri iyi nzu ya Mupende Ramadhan akandi kari hanze, kuko atakihabarizwa.

Mbanda aherutse gutangaza ko hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze yitwa “Fina” ariko mu mafoto ayamamaza nta hantu hagaragara ibirango bya The Mane.

Safi Eric ushinzwe abahanzi muri The Mane yabwiye HOSE! ko Mbanda yumvikanye na BadRama bakiyemeza gutandukana.

Ati “Ni ubushake bwe na boss,  njye natangiye akazi baramaze kumvikana ko yakwikorera.”

Safi Eric yatangiye akazi ko gucunga inyungu z’abahanzi ba The Mane mu ntangiriro za Gicurasi 2021 ubwo Aristide Gahunzire wari ufite izi nshingano yasezeraga.

Bishatse kuvuga ko Mbanda yaba yaratandukanye nabo mbere y’uko Queen Cha na Marina basezera.

Clavin Mbanda yagiye muri The Mane nyuma yo gutsinda amarushanwa bari bateguye ku bufatanye na Tecno. Yemerewe gukorana nabo umwaka umwe ariko nyuma bamwongera andi masezerano.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi bo muri The Mane nka Nari High n’Ikanisa.

Clavin Mbanda ntakiri muri The Mane

Share