Bwa mbere The Ben yavuze ku ihangana rye na Meddy rimaze imyaka 10

Hashize imyaka irenga 10 ishize, mu Rwanda hamenyekanye amazina mu muziki w’u Rwanda menshi mu kiragano gishya cyaje kirirmba injyana ya R&B ariko amazina abiri yageze ku rwego rwo hejuru kurusha ayandi yose. Abo ni Meddy na The Ben.

Ntuzatungurwa no kumva umuntu akubaza ngo hagati ya Meddy na The Ben ukunda nde? Cyangwa se ukumva undi arakubajije ngo uretse Meddy na The Ben ni uwuhe muhanzi ukomeye mu Rwanda.

Ibi byatumye havuka impaka zidashira no guhanganisha aba bahanzi ku buryo bigoye kwemeza umuhanzi ukomeye kurusha undi muri aba. Buri wese bijyanye n’amarangamutima ye afite icyo umwe arusha undi.

Aba bahanzi bose bakomeje gukora cyane ndetse banagura umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga, ibintu nabyo abantu bamwe babonamo ihangana n’ubwo ritaba ririmo urwango.

Mu kiganiro The Breakfast With Stars gikorwa na Isheja Sandrine na Nkusi Arthur kuri KISS FM, The Ben ni we wari umutumirwa, aho yavuze byinshi ku buzima bwe n’umuziki muri rusange.

Yabajwijwe kuri iri hangana ryahanzwe hagati ye na Meddy maze avuga ko n’ubwo basanzwe ari inshuti binabafasha mu iterambere ry’umuziki wabo, kuko iyo umwe yakoze undi yifuza gukora byisumbuyeho.

Ati “Dusa n’aho Meddy Twaziye rimwe, twavaga hamwe. Urumva abantu bavuye mu rusengero rumwe, turaziranye kuva kera. Twese dutumwa dukora, Meddy akavuga ati ‘ndaje nguhonde eshatu, yakora indirimbo nkavuga nti ‘reka nze ngukubite.”

The Ben avuga ko akunda indirimbo za Meddy nyinshi, ari by’agahebuzo akunda iyitwa “Ese Urambona” iri mu zo yatangiriyeho.

Kuva batangira umuziki bamaze guhurira mu ndirimbo ebyiri, ari zo “Ndi uw’i Kigali”, na “Lose Control”.

Aba basore bombi kuba abantu bakunze kubahanganisha ntabwo byaturutse mu kirere gusa, ahubwo ni uko hari ibintu byinshi bahuriyeho.

Mbere y’uko binjira mu muziki w’Isi bose bahoze baririmba mu rusengero basa n’abasohokeyemo rimwe.

Kuva icyo gihe umwe yashyiraga hanze indirimbo igakundwa, nyuma y’icyumweru indi yajya hanze abari bakunze iya mbere bakabura amahitamo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Meddy na The Ben bakoze ibitaramo byo kumurika alubumu zabo za mbere.

Iya Meddy yitwa “Amayobera” naho The Ben we yayise “Amahirwe ya Mbere”.

Mu 2010 berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiye kuririmba muri Rwanda Day ariko ntibagaruka. Bamaze umwaka badakora indirimbo bongera kugaruka mu bihe bimwe.

Barongeye bagaruka ku gasongero, ndetse n’ihangana hagati y’abakunzi babo rikomeza kwiyongera, buri wese avuga ko uwo akunda ari we ukomeye.

Kugira ngo bagaruke mu Rwanda, Meddy na The Ben bagarutse mu buryo bujya gusa kuko bose bari baje gukora ibitaramo.

The Ben yatumiwe mu gitaramo cya East African Party y’umwaka 2018 naho Meddy yitabira igitaramo Mitziig Beer Fest cyabaye muri nzeri uwo mwaka n’ubundi.

Meddy yongeye kuririmba mu gitaramo cya East African Party cy’umwaka wa 2019 naho The Ben agisubiramo mu gutangira umwaka wa 2020.

Aba basore bakomeje kwagura imbibe z’umuziki wabo cyane cyane bakorana n’abahanzi bo mu Karere.

Mu mpera z’umwaka ushize habanje indirimbo yitwa “Can’t Get Enough” ya The Ben na Otile Brown hakurikiraho “Uhh Mama” Meddy yakoranye na Willy Paul. Aba bahanzi bose barakunzwe muri Kenya.

 The Ben afitanye indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol izajya hanze vuba, mu gihe Meddy na we afite imishinga muri Tanzania aho yakoranye n’abarimo Diamond Platnumz.

The Ben avuga ko kuba ahora ahanganishijwe na Meddy bituma bose bakora
The Ben yari umutumirwa mu kiganiro cya The Breakfast kuri KISS FM

MUVUNYI ARSENE

AMAFOTO: KAMANDA PROMESSE

Share