Bwa mbere Safi Madiba yerekanye umwana we w’umuhungu

Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada bwa mbere yatangaje ko afite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itanu.

Mu butumwa yacishije kuri konti ye ya Instagram yifurije uyu muhungu we isabukuru nziza y’amavuko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.

yagize ati ” Ku munsi nk’uyu umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yaravutse, isabukuru nziza muhungu wanjye papa wawe aragukunda.”

Uyu mwana witwa w’umuhungu witwa Niyibikora Jaden Lion ari mu kigero cy’imyaka itanu.

Ni ubwa mbere Safi Madiba yerekanye mu ruhame ko afite umwana byari bizwi n’inshuti ze za hafi gusa.

Mu bagore batatu bizwi ko bakundanye n’uyu muhanzi (Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera) nta n’umwe babyaranye kugeza ubu nyina w’umwana ntabwo aramenyekana.

Niyibikora Jaden Lion umuhungu wa Safi Madiba

Share