Bwa mbere Knowless yagaragaje umwana we mu mashusho y’indirimbo

Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Nyigisha aho yanifashishije umwana we Ishimwe Butera Or.

Iyi ndirimbo yagize hanze mu buryo bw’amajwi tariki 27 Mata 2020. Indirimbo ituje yumvikanamo umurya wa gitari n’igicurangisho kizwi nka fiddle.

Nyigisha ni indirimbo itandukanye n’izindi Butera Knowless yari amaze iminsi ashyira hanze, kuko yo yanditse nk’isengesho, aho asaba Imana kuba umuntu unafite indangagaciro za kimuntu.

Iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo Ishimwe Clement yumvikanamo ubuhanga aho yakoresheje isubirajambo ndetse n’umubangikanyo w’inshyamirane aho umurongo ubanze uvuguruzwa n’uwukurikiye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Butera Knowless yashyize amashusho y’iyi ndirimbo.

Hagaragaramo umubyinnyi w’imbyino zizwi nka Ballet Dance, abana bato ndetse n’umwana we w’imfura Ishimwe Butera Or.

Uyu mwana w’imyaka itatu agaragara mu masegonda ya nyuma y’iyi ndirimbo ariko na nyina amufashe akaboko ndetse asa n’uri kumukinisha.

Uburyo amashusho afashe hagaragara umugongo n’umusaya by’uyu mwana ku buryo isura utapfa kuyimenya.

Ni ubwa mbere Butera Knowless akoresheje umwana we mu mashusho y’indirimbo ye. Kuva yavuka ntabwo bigeze berekana isura ye, bituma hari n’abahwihwisa ko afite inenge.

Knowless na Clement bemeje ko umwana wabo nta kibazo na kimwe afite ahubwo ko bahisemo kutagaragaza isura ye mu rwego rwo kurinda uburenganzira bwe.

Umwana wa knowless yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye

Share