Bull Dogg yakoranye n’abo babanye muri Tough Gang kuri alubumu ye nshya.

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg yashyize hanze alubumu y’indirimbo 13 zikoze mu njyana ya Rap Old School yamenyekanyeho.

Kemotherapy ni alubumu ikubiyeho indirimbo zitanga ubutumwa mu mpande zitandukanye z’ubuzima bw’abantu haba imibereho y’urubyiruko, ubuzima bwe nk’umuraperi no kuramya Imana.

Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo bwa Rap yak era (Old School) ijyana yatumye Bull Dogg na Tough Gang muri rusange bigarurira imitiuma y’abafana benshi.

Kemozera nk’uko ajya abyiyita, yakoranye n’abaraperi batandukanye babanye muri Tough Gang (Green P, Fireman na PFla) utari ho ni nyakwigendera Jay Polly. Hari indirimbo kandi irimbo ijwi rya Linda Montez.

Byukuri, Kemo style, Kuri Time, Karibuni, Old School, ku Isonga, Kun Faya Kun, I Ndera, Super Kemo, King Salomon, Kabuhariwe, Street Nigga na  Attention.

Kuva yatangira umuziki mu 2008 nibwo Bull Dogg ya ashyize hanze alubumu.

Share