Bruce Melodie ari gukora iki muri Tanzania?

Umuhanzi Bruce Melodie yerekeje mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania muri gahunda z’umuziki n’ubwo birinze gutangaza izo ari zo.

Bruce Melodie yafashe indege kuri iki Cyumweru yerekeza muri Tanzania nk’uko amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze abigaragaza.

Umujyana wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yatangarije HOSE! ko badashaka guhita batangaza gahunda zamujyanye muri Tanzania gusa ngo bizamenyekana vuba.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere Bruce Melodie akoreye hanze y’u Rwanda kuva yasinya amasezerano na Clouds 9 Entertainment.

Yaherukaga muri Tanzania ubwo yahakoreraga amashusho y’indirimbo ye Abu Dhabi yakozwe na Kenny ukunze gukorera amashusho Diamond Platnumz.

Si iyi ndirimbo gusa yahakoreye kuko amashusho ya “Fresh” na “Ntiza” yakoranye na Mr Kagame na zo zakorewe muri Tanzania.

Amasezerano mashya Bruce Melodie yagiranye na Clouds 9 Entertainment yitezwe kumufasha cyane kumenyekanisha umuziki we muri Tanzania, dore ko Lee Ndayisaba asanzwe akorana bya hafi n’ibitangazamakuru bya Clouds Media ndetse akaba aziranye n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu.

Bruce Melodie arabariza muri Tanzania

Share