Bill Withers wamamaye mu ndirimbo “Lean On Me” yitabye Imana

Umuririmbyi w’umunyabigwi Bill Withers, wamamaye mu ndirimbo zirimo “Lean On Me” yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Bill Withers yatabarutse kuri uyu wa 03 Mata 2020, afite imyaka 81 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Itangazo rigira riti “ Tubabajwe n’urupfu rw’umugabo n’umubyeyi wacu twakundaga. Umugabo rukumbi w’umutima wo guhuza imbaga nyamwishi akoresheje ubuvanganzo n’umuziki. Yavugishaga ukuri kandi agahuza abantu. Nk’uko mu buzima bwe bwite yabaye hafi y’inshuti n’umuryango, ibihangano bye bizahora iteka ari iby;Isi yose.”

Bill Withers azibukirwa ku bihangano bye byinshi yakoze mbere y’uko ahagarika umuziki mu 1980. Bimwe muri ibyo ni nka “Use Me”, “ Just The Two Of Us”, “Lean On Me”, “Lovely Day” “Ain’t No Sunshine”, n’izindi nyinshi.

Indirimbo ye “Lean On Me” yaririmbwe mu biriro ku kurahiza Perezida Ballack Obama na Bill Clinton.

Iyi ndirimbo kandi yifashishijwe n’abana muri ibi bihe by’icyorezo Coronavirus mu rwego rwo guhumurizanya.

Bill Withers yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy Awards muri bigera ku icyenda  yahataniye.

Uyu mukambwe yiswe n’ababyeyi be William Harrison Withers Jr, yavukiye mu ahitwa Slab Fork mu burengerazuba bwa leta Virginia.

Yabanje kuba mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe Amerika mbere y’uko yinjira mu muziki.

Asize umugore witwa Marcia Johnson n’abana babiri ari bo Toddy na Kori.

Lean On Me ni indirimbo ya Bill Withers yamamaye cyane

Share