“Bibaye ngombwa n’isanduku yanjye yaba isekeje!”- Seburikoko

Umuhanzi, umukinnyi wa filime, umunyarwenya, Niyitegeka Gratien, avuga ko adateze kurega umwuga we wo gusetsa kuri we ngo yumva n’isanduku ye yaba isekeje.

Mu myaka umaze ku Isi inshuro umaze kubumbura umwana useka ni nyinshi cyane ndetse ibyinshi mu byagusekeje ntubyibuka ariko icyo nahamya cyo ni uko hataburamo Niyitegeka Gratien.

Niba bitari mu bukwe avuga amazina y’inka, hari mu ikinamico yitwa “Umurage” yakinnye yitwa Mvumbuko, niba atari aho kandi muri ni filime Seburikoko, Papa Sava n’izindi.

Niba atari aho kandi wumvise imivugo ye nka “Uterereta Ute?”, Umupfubizi, Imana mu Rubanza, cyangwa se Ibitutsi by’Urukundo n’ibindi byinshi cyane.

Uyu musore amaze kubaka ibigwi cyane cyane muri filime zisekeje yari umutumirwa mu Kiganiro cya Breakfast With The Stars kuri KISS FM kuri uyu wa Gatanu.

Yabajijwe niba yumva ajya atekereza kuzava mu mwuga wo gukina filime zisekeje, asubiza ko atabiteganya ndetse ko n’igihe yazaba atakiri ku Isi yazaba asekeje.

Ati “Njyewe bibaye ngombwa n’isanduku yaba isekeje! Ntabwo numva ibintu byo kurira. Yego nabyo byaba ari ubuhanzi ariko uko mbyumva kuri njye n’isanduku yaba isekeje.”

Niyitegeka Gratien ukunze gukina agaragara nk’umuntu w’umunyamanyaga ndetse unasuzuguritse, avuga ko hari ubwo abantu bashobora kumufata gutyo no mu buzima busanzwe gusa ngo ntiyabireka ari byo bigabura.

Ati “Hari umuntu muhura akumva uri Seburikoko. Mwahurira mu biro akabona utari umuntu mwakwicara ngo muganire, ariko ukaba nka ka gasamunyiga kasuriye ibuye. Ibyo gukina ndi boss ubanza bitagabura.”

Niyitegeka Gratien avuga ko akomeje guteza imbere umwuga we wo gukina filime ariko anafasha abandi bakizamuka kugira ngo bazatere intambwe mu kirenge cye.

Seburikoko ati ” N’isanduku yanjye izaba isekeje!”
Seburikoko yasekeje Sandrine na Arthur baratembagara

Share