Bazongere Rosine yakoresheje umubyeyi we n’umwana we muri filime ivuga ku buzima bukomeye yabayemo

Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine yatangiye gukina filime y’uruhererekana yise The Hustle ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, akaba yarifashishije umubyeyi we ndetse n’umwana we.

Bazongere Rosine ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda, aho yamenyekanye cyane muri City Maid na Papa Sava.
 
Yabwiye HOSE ko amaze iminsi ari gutunganya filime ye yise “The Hustle”, igaruka ku buzima bukomeye abangavu baterwa zitateganyijwe banyuramo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ati “Ni filime izaba ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n’abangavu baterwa bakabuzwa amahirwe yo gukomeza ubuzima bwabo, bakabuzwa gukomeza amashuri yabo, bagatangira kurwana n’ubuzima bakiri bato, bagatangira kwiga kurera abana bonyine.”

Iyi filime kandi izagaruka ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’uburyo byangiza ejo hazaza h’u Rwanda.

Ku ruhande rumwe iyi filime ishingiye ku buzima Rosine Bazongere yaciyemo kuko nawe yatewe inda akiri umwangavu andetse uwayimuteye akamutererana.

The Hustle izagaragaramo umubyeyi wa Rosine Bazongere ndetse n’umwana we w’umuhungu. Avuga ko impamvu yabifashishije ari uko byari bimworoheye kubabona no kurushaho kumvikanisha inkuru iri muri filime.

Ati “Nari nkeneye gukinira mu cyaro, ntabwo byanyoroheye kugira ngo mbone umuntu w’umubyeyi nzajya mpora njyana mu cyaro buri munsi kandi dusa. Impamvu nahisemo mama ni uko twenda gusa, ubuzima bwanjye arabuzi ikindi numva ari iby’igiciro kuba yamfasha kandi abantu barushaho kumva ubutumwa neza.”

Bazongere Rosine avuga yiteze ko iyi filime ye izagira uruhare runini mu gihundura imyumvire no gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge bigaragara mu muryango nyarwanda.

Rosine Bazongere agiye gushyira hanze filime yakinannye n’ababyeyi

Share