Bac-T yongeye gufungura studio ye yari imaze imyaka ine ifunze

Umuraperi Bac-T wanamenyekanye ku murongo wa YouTube wa Afrimax TV yongeye kubyutsa Studio ye yitwa Big Town Records nyuma y’igihe kinini yari imaze yarafunze imiryango.

Big Town Records ni imwe muri Studio zabayeho mu Rwanda zari zimaze kwibagirana mu ruhando rwa muzika nyuma yo gufunga. Yatangiye mu 2013 irekera gukora mu 2016.

Iyi studio yashinzwe na Nkubiri Gerald wamamye nka Bac-T mu muziki no mu itangazamakuru.

Bac-T wari umaze imyaka ibiri akorera umuyoboro wo kuri YouTube witwa Afrimax ndetse akaba yamaze gusezera yongeye kubyutsa iyi studio.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bac-T yatangaje ko Big Town Records ari kimwe mu bikorwa byinshi bya Big Town Empire, ikaba ifunguye ku muhanzi wese wifuza ko bamutunganyiriza indirimbo.

Bac-T yavuze ko iyi studio izatangirana na producer Holy Beat wahoze akorera muri The Mane Records n’abandi.

Kugeza ubu muri Big Town Records bamaze gusinyisha umuraperikazi Candy Moon ndetse ngo bari mu biganiro na Gisa cy’Inganzo bishobotse mu gihe cya vuba yasinya.

Ati “ Gisa turacyari mu biganiro, twakoranye indirimbo ya mbere ubu turi kureba ese Gisa akeneye iki, Big Town ni iki yamukorera kugira ngo gahunda zigende neza. Turacyari mu biganiro bigenze neza twamusinyisha.”

Bac-T yavuze ko iyi studio yongeyemo ibikoresho byiza ku buryo ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bac-T nawe avuga ko agiye kongera gusubukuru umuziki ndetse ko muri iyi studio ye harimo indirimbo zigera ku 10 yamaze gukora.

Bac-T yongeye kugarura Big Town Records
Gisa Cy’Inganzo ashobora gusinya muri Big Town Records

Share