“Babimbwira nagize ubwoba!”- Shaki avuga uko yakiriye gukina muri filime Umurage

Tariki 31 Werurwe 2021 nibwo hazajya hanze filime ngufi yiswe “Umurage” ishingiye ku nkuru mpamo y’umwana w’umukobwa witwa Mushimiyamana Aline watewe inda akiri muto.

Iyi filime igaragaramo Shaki Mukiza Busingye wakinnye mu mwanya wa Mushimiyimana Aline ndetse na Malaika Uwamahoro ukina yitwa Teta.

Iyi filime yayobowe na Michael Rothermel wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abifashijwe n’ikigo gitunganya filime cyitwa Ingoma Films.

Shaki wakoreshejwe nk’umukinnyi w’imena muri iyi filime ni ubwa mbere yari abikoze asanzwe ari umuhanga mu kwandika imivugo ndetse yigeze kumurika imideli.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE! yavuze yo bakimusaba ko yakina muri iyi filime yabanje kugira ubwoba kuko bwari ubwa mbere agiye gukina filime.

Ati “Bwa mbere babimbwira nagize ubwoba ndibaza nti ‘ese ko ntarakina filime mu buzima bwanjye nzabishobora. Uwabisabye narabanje ndamubwira nti reka mbitekerezeho nzagusubiza ariko kubera ko yari yabonye umuvugo wanjye arambwira ngo bitewe n’ukuntu nakubonye ndizera ko wabibasha.”

Bitewe n’uko asanzwe akora mu bijyanye n’amategeko, akaba azi ikibazo cy’abana baterwa inda imburagihe, Shaki avuga yashimishijwe cyane no gukina inkuru ya Mushimiyimana Aline.

Ati “Mu buzima bwanjye busanzwe nko mu bintu bijyanye n’amategeko kandi nshyigikira, ndwanira ni ibi bintu. Kubera ko ari akazi kanjye gasanzwe nahise mvuga nti iki ni ikintu ngomba gukina kuko nanjye ndabyemera. Nabifashe nk’ikintu kiza.”

Mu gukina Shaki avuga ko nubwo hari aho yageraga akabyica kubera ubwoba, bitamutonze cyane kuko abo bari kumwe bamufashije.

Yemeza ko abagabo batera inda abangavu bakwiye gufungwa ndetse n’abaziteye abafite imyaka y’ubukure bakiyemeza gufatanya kurera abana.

Shaki Mukiza avuga nubwo ari ubwa mbere yakinnye filime haramutse hagize undi muntu wifuza kumukoresha ariko atanga ubutumwa bwiza yiteguye.

Shaki akinana na Maliaka Uwamahoro

Share