Asinah yihakanye Alto wavuze ko bakundana

Asinah Errah yahakanye amakuru yatangajwe n’umuhanzi Alto wavuze ko bakundana ndetse yemeza ko agiye kurega ibinyamakuru byamuvuze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022 nibwo umuhanzi Alto yitangarije ko akundana na Asinah Erra.

Yabwiye HOSE ko amaze amezi abiri akundana na Asinah, ubushuti bwabo bukaba bwaratangiriye kuri hoteli imwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Asinah yabyukanye uburakari bwinshi avuga ko iby’urukundo rwavuzwe hagati ye na Alto ari ibinyoma yemeza ko afite umukunzi umwe n’ubwo yirinze kumugaragaza neza isura ye.

Asinah yanasabye ibinyamakuru byose byanditse iyi nkuru kuyisiba cyangwa se akitabaza ubutabera.

Twagerageje kongera kuvugisha Alto ngo tumubaze impamvu yaba yaratumye abeshya ko akundana na Asinah ariko ntibyakunda kuko telefone ye itari ku murongo.

Niba koko nta rukundo ruri hagati ya Alto na Asinah, uyu musore yaba yarabikoze kugira ngo avugwe dore ko ari hafi gusohora indirimbo yise Ntaribi.

Asinah yihakanye Alto
Alto yari yavuze ko akundana na Asinah

Share