Asaga ibihumbi 800 yakoreshejwe mu matora yo gushaka uhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar

Amafaranga asaga ibihumbi 800 niyo yakoreshejwe mu matora yo guhatanira kuzaserukira u Rwanda mu irushanwq rya Miss Africa Calabar 2020.

Aya matora yaberega ku rubuga rwa interineti rwa Miss Africa Calabar. Abakobwa babiri ari bo Murebwayire Irene na Uwihirwe Yassipi Casimir nibo bari babashije gukomeza kuri batanu bari barenze ijonjora ry’ibanze.

Byasabaga idorali rimwe ry’Amerika kugira ngo umuntu ashobore gutora uwo ashyigikiye.

Amatora yarangiye Uwihirwe Yassipi Casimir ari we ugize amajwi menshi aho yatowe n’abagera kuri 442 naho Murebwayire Irene agira amajwi 400.

Ukoze imibare usanga amajwi yakoreshejwe mu gutora abanyarwandakazi ari 842 ahwanye n’amadorali y’Amerika 842 (asaga ibihumbi 800.)

Mu mwaka ushize Tania Muvunyi ni we witabiriye iri rushanwa ariko nta mwanya uhemberwa yabonye. Naringwa Muthoni Fiona niwe wabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu 2017.

Umukobwa uzabasha kwegukana iri rushanwa azahembwa amadorali y’Amerika ibihumbi 50 n’imodoka nshya.

Miss Yasipi Casmir ni we watsinze amatora
Irene Murebwayire yarushijwe amajwi 42

Share