Ariel Wayz mu gitanda n’umukobwa mugenzi mu mashusho y’indirimbo ye 10 Days-VIDEO

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise 10 Days agaragaramo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Iyi ndirimbo iri kuri EP yitwa Love & Lust Ariel Wayz aheruka gushyira hanze.

Ni indirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo. Wumvise amajwi yayo watekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho ugasanga ari ikinyuranyo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Ariel Wayz agaragara ari kumwe n’umukobwa w’umuzungukazi, bakinana iyi nkuru y’urukundo, bishushanya urukundo hagati y’abakobwa babiri.

Muri iyi ndirimbo 10 Day hari aho Ariel Wayz agaragara akorakora uyu mukobwa mugenzi we mu mabuno bari mu gitanda, ndetse hari n’aho baberekana basa nk’abasomana.

Urukundo hagati y’abahuje ibitsina ni ibintu bitarakirwa mu muryango nyarwanda ndetse ababikora bahabwa akato na bamwe mu bagize umuryango mugari.

Mu nkuru zo gutandukana hagati ya Juno Kizigeza na Ariel Wayz zimaze iminsi zivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari ibiganiro byo kuri WhatsApp byagiye hanze umusore ashinja Ariel Wayz kuba akundana n’abakobwa bagenzi be.

Ariel Wayz yakoresheje umukobwa mugenzi mu gukina urukundo mu ndirimbo ye

Share