Ariel Wayz agiye gusohora EP ye ya mbere

Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye ya mbere yise Love & Lust yamamaje akoresheje ifoto itavuzweho rumwe.

Kuri iki cyumweru nibwo Ariel Wayz yatangaje urutonde rw’indirimbo esheshatu zigize EP ye ya mbere yise Love & Lust.

Indirimbo ziriho ni 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Every Day na Deeper.

Ubwo yamamazaga iyi EP Ariel Wayz yakoresheje ifoto imugaragaza yambaye ubusa igice cyose cyo hejuru yahishe imoko z’amabere gusa.

Iyi foto yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamunenze kwandarika imyanya y’ibanga abandi bavuga ko ntacyo bitwaye ahubwo ari uburyo bwiza bwo kwamamaza igikorwa cye.

Love & Lust izajya hanze tariki 09 Ukuboza 2021, yakozweho n’aba producer batatu ari bo Davy Denko, Kenny Pro Beats na Ayoo Rash.

Ariel Wayz agoye gushyira hanze EP ye ya mbere
https://twitter.com/arielwayz/status/1467566590455656454

Share