Amatsiko ya Patient Bizimana ku rugo rwe agiye gushinga

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, avuga ko afite amatsiko menshi yo gusangira ubuzima bwe bwose n’umukunzi we bateganya kurushinga.

Umuhanzi Patient Bizimana ni umwe byamamare byo mu Rwanda byari byiteguye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020 ariko COVID-19 iritambika.

Mu mwaka ushize mu ibanga rikomeye Patient Bizimana yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gentille Karamira Uwera usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kugeza ubu amatariki y’ubukwe ntaramenyekana ariko igihari ni uko Patient Bizimana ari umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, igisigaye ari ukwibanira n’uwo yihebeye.

Mu Kiganiro Drive cya KISS FM, ubwo yamurikaga indirimbo yitwa “Shirimpumu” yakoranye na Tom Munyaneza yabajijwe ikintu afitiye amatsiko mbere yo gushinga urugo, asubiza ko ari ukubana ubuzima bwe bwose n’umugore we.

Ati “Ikintu mfitiye amatsiko ni ukureba umuntu umwe ubuzima bwawe bwose. Mu gitondo ukamubona saa sita ukamubona, mugasangira byose mbese ukabana n’umuntu umwe ishusho imwe, ubuzima bwawe bwose musangira n’icyumba.”

Patient Bizimana agiye gukora ubukwe bwari butegerejwe n’abantu benshi kandi igihe kinini.

Nyuma yo kuvugwaho gukundana na Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu ariko bakabihakana, umubyeyi we mu gitaramo cya Easter Celebration 2018, yamugabiye inka amusaba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika ya 2019 agomba kuba ari umugabo wubatse ariko ntiyabikoze.

Patient Bizimana na Tom Munyaneza bakoranye indirimbo yitwa Shirimpumu
Patient Bizimana afite amatsiko yo kubana n’umuntu iteka ryose
Gentille Karamira Uwera ni we mugore wa Patient Bizimana

Share