Amarangamutima ya Nigihozo wizihiza isabukuru y’umwaka akoze ubukwe na nyakwigendera DJ Miller

Tariki 28 Kamena 2019 wari umunsi udasanzwe kuri nyakwigendera Karuranga Virgile na Nigihozo Hope, kuko ari bwo babaye umwe nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Babanje gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo biyemeza ko bazabana bakurikije itegeko rigenga umuryango n’abantu nyuma ibirori bikomereza i Kinyinya ahitwa Inez Gardern.

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi n’imiryango yabo. DJ Miller mu ikositumu nziza n’inkweto y’urwererana ya Air Nike agaragiwe n’abasore b’isage barimo Igor Mabano na Hope Nigihozo mu ikanzu y’umweru bari baberewe.

Kuva uwo munsi batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugabo n’umugore, bakabyara ,bakarera, bagakuza, bagashyingira bakerekana ibirori nk’ibyo beretse ababyeyi babo.

Tariki 17 Ukwakira 2020 umuryango wabo waragutse , Nigihozo yibaruka umwana w’umukobwa bise Shani, ibyishimo bikomeza gusagamba.

Tariki 05 Mata 2020 ibyishimo bari bamazemo amezi 10 gusa byagiye nka nyomberi, ubwo DJ Miller yitabaga Imana azize indwara ya Stroke.

Byari ibihe bikomeye kuri uyu mugore wari ubuze umugabo we bari bamaranye iminsi 300 babana mu nzu, byongeye amusigiye uruhinja rw’amezi atandutu.

Byagoye benshi kwakira uru rupfu kuko DJ Miller wari inshuti ya benshi atari amaze igihe arwaye ndetse akaba yari akiri muto cyane.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020, Hope Nigihozo yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze ahanya isezerano na DJ Miller n’ubwo batakiri kumwe.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram yavuze ko nta cyamubuza kwibuka umunsi yabaniyeho n’uwo yakunze n’ubwo batari kumwe ngo basangire ibyishimo.

Ati “Umwaka ushize narize amarira y’ibyishimo, ubu ndariria ay’akababaro. Ndishimira urukundo rwacu ntacyo nitahayeho. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe.”

Abantu batandukanye bamukurikira bamwifurije isabukuru nziza y’ubukwe ndetse bamubwira amagambo yo kumukomeza muri ibi bihe bitoroshye.

Kuva DJ Miller yakwitaba Imana, Hope Nigihozo yagaragaje umutima ukomeye no kwihangana ndetse akomeza gukurikirana ibikorwa bya muzika umugabo we yasize atarangije.

Kugeza ubu afatanyije n’abandi bahanzi n’abari inshuti za DJ Miller bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo “Boss” yakoranye na Nel Ngabo na “Trainer” yakoranye na Christopher.

Isabukuru y’umwaka umwe bakoze isanze Hope mu gahinda ko kubura uwo yakunze
DJ Miller na Hope Nigihozo bakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019

Share