Amafoto atangaje yo mu bwana bwa bamwe mu byamamare byo mu Rwanda

Buri muntu wese wabaye icyamamare bitewe n’akazi ke cyangwa impano ye, abakunzi be benshi bakunda kumwibazaho byinshi mu buzima bwe, kuko hari n’ababa bumva ari umuntu udasanzwe.

Bibaza uko abayeho, amafunguro amugwa ku nzoka, imyitwarire ye mu muryango, mbese imibereho ye ya buri munsi.

Nk’ubwiye inshuti zawe ko umwe mu byamamare bihambaye ku Isi mwakuriye mu rusisiro rumwe, mwajyaga mujyana kuvoma, ko mwakinnye ibyabana hari ubwo bahita baguseka cyane kuko babona uwo muntu w’icyamamare atakuze mu buzima nk’ubw’abandi bana basanzwe.

Twifashishije amafoto, tugiye kukwereka bamwe mu babyamare bya hano u Rwanda cyane cyane mu muziki, uko bari bameze bakiri abana, bataranatekereza kuba abo barimo muri iki gihe.

Umuhanzi Sintex n’umubyeyi Mazimpaka Jones Kennedy
Umunyarwenya Arthur Nkusi akiri muto, iyi foto yakuwe muri filime yakinnye akiri umwana
Tom Close agitangira kuba ingimbi yaritaga kuba umuganga iby’umuziki nta gitekerezo
DJ Marnaud ataramenya ko umunsi umwe azaba icyamamare kubera kuvanga imiziki
DJ Marnaud mu bwana bwe yikundiraga gufungura
Yvan Buravan akiri igisekeramwanzi, ubu ni umwe mu bahesheje ishema u Rwanda
Anita Pendo mu bwangavu, ubu ni umwe mu bagore bakunzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda
Umuhanzi Cyusa yabaye intore kuva akiri umwana
Cyusa rimwe yumvaga yaba umusirikare
Christopher akiri uruhinja, ibyo kwigarurira imitima y’abakobwa ntibyari mu bitekerezo bye
Oda Paccy akiri uruhinja…inzobe ye ni iya kera
Young Grace n’abavandimwe ba Queen Eduige na King Philosophe bagana ishuri
Isura ya Young Grace ntiyigeze ihinduka cyane
Safi Madiba ibumoso, Queen Cha bataramenya ko bazaririmba kizimyamwoto
Safi Madiba atarava iwabo i Gitwe
Queen Cha n’umubyeyi Mugemana uvura akabakinnyi ba Rayon Sports
Butera Knowless akitwa Ingabire Jeanne
Ishimwe Clement ataramenya ko azaba umugabo wa Butera Knowless
Priscilla akiri igitambambuga, ubu ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane
Mani Martin yatangiye umuziki akiri umwana muto
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ubwiza bwe ni karemano
Miss Iradukunda Liliane na musaza we
Umuraperi Mabano Eric wiyise Mr Kagame
Umuhanzi The Ben wamabaye umupira utukura

MUVUNYI ARSENE

Share