Umuhanzi Alto ari mu rukundo na Asinah Erra wigeze gukundana na Riderman mu myaka itandatu ishize.
Atlo yashyize amashusho kuri Instagram arimo gukina urukundo na Asinah ndetse amubwira ko amukunda.
Mu kiganiro HOSE yagiranye na Alto yavuze ko ari impamo akunda na Asinah, urukundo rwabo rumaze amezi abiri.
Ati “Ni byo turakundana hashize amezi abiri.”
Alto avuga ko ikintu kimwe yakundiye Asinah Erra ari uko ari “umugore mwiza wo gukunda.”
Hagati y’imyaka ya Asinah na Alto harimo ikinyuranyo kinini cyane gusa, uyu musore we avuga ko kuba urushwa imyaka n’umukunzi we ntacyo bivuze.
Kuva Alto yatangira kumenyekana mu muziki nibwo bwa mbere atangaje umukobwa wamutwaye umutima.
Asinah kuva yatandukana na Riderman yatangaje umukunzi we umwe w’umunyamahanga gusa ibyabo uko byarangiye ntibamenyekanye. Yigeze gukundana kandi na Sarpong wakiniraga Rayon Sports.
Alto wahiriwe n’umwaka wa 2021 mu muziki, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Wankomye yakoranye na Uncle Austin na Byambera.
Asinah winjiye mu muziki nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ntacyumvikana mu bikorwa bya muzika.
ARSENE MUVUNYI