Ahazaza ha Juno na Kenny Sol nyuma y’uko Bruce Melodie abonye umujyanama mushya

Umuhanzi Bruce Melodie avuga ko n’ubwo yasinye amasezerano na Cloud9 Entertainment azakomeza gufasha abahanzi barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol babarizwa muri Igitangaza Music.

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gukorana n’ikigo cya Cloud9 Entertainment mu rwego rwo kumufasha kugeza umuziki we ku ruhando mpuzamahanga.

Bruce Melodie yari asanzwe afasha abandi bahanzi barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyo yise Igitangaza Music, ndetse bari mu bafite indirimbo zigezweho mu Rwanda.

Mu Kiganiro yagiranye na HOSE! Bruce Melodie yavuze ko azakomeza gufasha aba bahanzi nk’uko yabyiyemeje kuva mu mwaka ushize wa 2020.

Ati “ Igitanza iri ukwayo, njye nasinye nka Bruce Melodie. Bariya bahanzi tuzakomeza dukorane ntaho bahuriye na Cloud9 Entertainment.”

Ibi kandi byashimangiwe na Lee Ndayisaba wemeje ko Bruce Melodie azakomeza kwita ku mishanga ye, icyo bazakorana ari ibijyanye na muzika gusa.

Lee kandi avuga ko icyo bagamije ari ukuzamura izina ry’uyu muhanzi ku ruhando mpuzamahanga, atari muri Tanzaniya gusa nk’uko hari ababitekereza gutyo.

Ati “ Bruce Melodie asanzwe azwi mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, icyo tuje gukora ni ukongera imbaraga mu muziki ukagera muri Afurika hose, ntabwo ari Tanzania gusa.”

Ni ubwa mbere Cloud9 Entertainment igiye kureberera inyungu z’umuhanzi mu buryo bwemewe n’amategeko ariko yari isanzwe ikorana bya hafi n’abandi bahanzi.

Bruce Melodie azakomeza afashe Juno Kizigenza na Kenny Sol
Reba indirimbo nshya ya Juno Kizigenza
Reba Agafire ya Kenny Sol

Share