Agahinda ka Miss Umunyana Shanitah umaze ibyumweru bibiri abuze umubyeyi we

Umunyana Shanitah yahishuye agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we, Rtd Capt Seka Steven umaze ibyumweru bibiri yitabye Imana.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2020 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu nshuti n’imiryango ko Rtd Capt Seka Steven yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Uyu nyakwigendera yari umubyeyi wa Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, akaba yaranahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019.

Ku nshuro ya mbere Umunyana Shanitah yagaragaye akababaro gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we, mu butumwa bumeze nk’ibaruwa yanyujije kuri konti ye Instagram.

Yagize ati “Umunsi nkubura nanjye naribuze. Nagerageje kwishakisha na none ariko birakomeye. Birakomeye kuko wari ufite urahare runini mu buzima bwanjye. Kutakugira bishegeshe umutima ariko nzaseka nkomeze nk’uko wabigiraga ibihe byose. Bizankomeretsa ariko nzakomeza kubaho. Tuzagukunda iteka kandi ntawe uzagusimbura. Amahoro yonyine niyo ukwiye. Amahoro yonyine niyo ukwiye, nzagukunda iteka.”

Umubyeyi wa Shanitah yabaye mu ngabo z’u Rwanda akaba yaranabaye umuyobozi wa Sosiyete ya ‘Kigali Veterans Cooperative Society’ ikora ibikorwa byo kwishyuza amahoro y’aho imodoka zihagarara (parikingi).

Intimba ni nyinshi kuri Shanitah wabuze se

Share