Abarimo Social Mula batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 40 barimo umuhanzi Social Mula, batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aba bafatiwe mu rugando aho bari gufata amashusho y’indirimbo ya Social Mula yitwa Amata.

Social Mula yari kumwe n’abandi bamufasha muri iki gikorwa harimo abanyamakuru ba Isibo TV ari bo Phil Peter na Murindahabi Irene.

Social Mula yatawe muri yombi ari gufata amashusho y’indirimbo ye

Share