Abantu bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku rwego mpuzamahanga

Nta gishimisha nko kubyara umwana, agakura akaba umuntu ukomeye. Bitera ishema ababyeyi, abo mu muryango ndetse n’abatyuranyi muri rusange.

Hari abatebya bagaca umugani uvuga ngo ‘aderesi y’umukene ni umukire baturanye’, bisobanuye ko gukomoka ahantu hamwe n’umuntu ukomeye bishobora kukugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

U Rwanda ni igihugu gikomeje kwiyubaka muri byinshi no mu bijyanye n’imyidagaduro. Ariko hari abana barwo bubashwe ku Isi muri iki gihe bitewe n’ibyo bakoze.

Sonia Rolland

Uyu ni umugore w’imyaka 39. Avuka ku mugabo w’umufaransa n’umugore w’umunyarwanda.

Sonia Rolland Uwitonze yanditse amateka yo kuba umukobwa ukomoka muri Afurika wabashije kwegukana ikamba rya Miss France 2000 binamuhesha itike yo guhagararira iki igihugu muri Miss Universe.

Uretse ibijyanye n’ubwiza, Sonia Rolland ni umukinnyi wa filime. Iheruka ni iyitwa Tropique Criminels.

Ni umwe mu bagore bake bamamariza uruganda rukora ibirungo by’ubwiza rwitwa Guerlain rukomeye ku Isi.

Sonia Rolland akora ibikorwa by’urukundo bitandukanye mu Rwanda biciye mu muryango we yise Maisha Africa.

Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000

Corneille Nyungura

Uyu ni umugabo w’imyaka 43 atuye muri Canada. Yakunzwe n’abantu benshi cyane ku Isi bitewe n’indirimbo ze ziganjemo iziri mu rurimi rw’igifaransa nka “Les Sommet de Nos Vies”, “Seul au Monde” n’izindi.

Indirimbo ze zamuhesheje kujya mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards mu cyiciro cy’abaririmba mu rurimi rw’igifaransa.

Uyu muhanzi ni umunyarwanda ku babyeyi bombi, aheruka mu Rwanda mu myaka 26 ishize nyuma y’uko ababyeyi be bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Corneille Nyungura ni umuhanzi ukomeye w’umunyarwanda uba muri Canada

Stromae

Ubusanzwe yitwa Paul Van Haver. Ni umuhanzi wakunzwe cyane mu bice bitandukanye by’Isi bituwe n’abavuga ururimi rw’igifaransa. Akomoka ku mugore w’umubiligikazi n’umugabo w’umunyarwanda witwaga Rutare Pierre akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatsutsi mu 1994.

Stromae ahuje umubyeyi n’umuhanzi ukora injyana gakondo Cyusa Ibrahim. Ubwo yazaga gukorera igitaramo cye mu Rwanda, Stromae yavuze ko ½ ari umunyarwanda ikindi akaba ari Umubiligi.

Stromae n’umuvandimwe we Cyusa Ibrahim ubwo yazaga mu Rwanda mu 2015

Nshuti Gatwa

Uyu ni umusore uba mu Bwongereza yamamaye cyane bitewe na filime y’uruhererekane yitwa Sex Education ica ku rubuga rwa Netflix.

Iyi filime ya Sex Education yatumye Ncuti Gatwa ahatanira ibihembo bitandukanye birimo MTV Movie & TV Awards ariko ntiyabasha gutsinda.

Ikinyamakuru cya Elle mu mwaka ushize cyamushyize mu banyempano 50 bari kwerekana impinduka ku Isi.

Ncuti Gatwa ni umuhungu wa Prof. Gatwa Tharcisse ufite impamya bumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia.

Mu mpera za 2019 Ncuti Gatwa yaje mu Rwanda asura abo mu muryango we n’ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Ncuti Gatwa ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Rwanda

Sherrie Silver

Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 25, yabaye icyamamare bitewe n’impano ye yo kubyina.

Se yitabye Imana ataravuka, we na nyina bagiye kuba mu Bwongereza akiri umwana. Ubu ari mu bantu bakomoka mu rwa Gasabo bubatse izina ku rwego mpuzamahanga.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye ku Isi ariko iyamumenyekanishije ni “This Is America” ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award.

Sherrie Silver afite umuryango yise Children Of Destiny ufasha abana bakomoka mu miryango ikennye mu Rwanda. Aherutse gutangaza ko yaguze inzu [aprtement] ibarirwa muri za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi wamamaye ku Isi bitewe n’impano ye yo kubyina

Tuma Basa

Basaninyenzi Tumaini abadakurikira umuziki cyane ntabwo bamuzi, ahubwo we azwi n’ibyamamare byose ku rwego rw’Isi.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.

Ni inshuti ya hafi y’abahanzi bakomeye bo muri Amerika nka DJ Khaled, 50 Cent, Snoop Dogg n’abandi benshi.

Mu mwaka ushize yakoze ubukwe n’umufasha we ukomoka muri Ethiopia aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kigali

Tuma Basa wa kabiri uturutse ibumuso hamwe n’inshuti ze zirimo 50 Cent

MUVUNYI ARSENE

Share