Abantu 70 ni bo bazinjira mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Clarisse Karasira igura ibihumbi 100

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere mu gitaramo kizitabirwa n’abantu batarenze 70 mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi yabitangaje mu kuganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuru uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020.

Uyu mukobwa w’Imana n’Igihugu nk ‘uko akunze kubyiyita yavuze ko alubumu ye ya mbere yayise “Inganzo y’Umutima” ikaba ikubiyemo indirimbo 18 muri zo imwe ni yo itarajya hanze.

Nta ndirimbo afite yise Inganzo y’Umutima ariko impamvu iri zina ari ryo yitiriye alubumu ye ya mbere bifite igisobanuro gikomeye kuko yabitekereje ataranatangira umuziki.

Ati ” Ni ijambo ryanjemo gutyo. ryanjemo mbere ntekereza uko nzaba umunyamuziki numva alubumu yanjye nayita  Inganzo y’Umutima kuko n’indirimbo ziriho zifasha umutima zishobora kugira icyo zifasha umuntu uzumva.”

Igitaramo cyo kwizihiza iyi alubumu ya mbere ya Clarisse Karasira kizaba tariki 26 Ukuboza kibere muri Serana Hotel kuva saa kumi n’imwe n’igice kugera saa mbiri n’igice.

Bitewe n’ingamba ziriho zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bateganyije ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu batarenze 70 naho kwinjira bikaba ari ukugura alubumu ku mafaranga ibihumbi 100.

Ifashabayo Sylivain Dejoie uyobora kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd yavuze ko iki giciro cyashyizweho atari ikiguzi ahubwo ari ikimenyetso cyo gushyigikira impano y’uyu muhanzikazi.

ati ” Amafaranga ibihumbi 100 ntabwo ari ikiguzi cy’impano ya Clarisse Karasira ni ikimenyetso cyo kumushyigikira.”

Clarisse Karasira ufatwa n’amarangamutima akenshi iyo avuga kuri iyi alubumu ye ya mbere  yemeza ko ari cyo kintu cy’agaciro mu buzima bwe abashije kugeraho.

Ati ” Bifite agaciro kenshi mu mutima wanjye hari ighe nibuka inzozi nari mfite ntaraba umuhanzi. inganzo y’umutima ni ikintu cy’agaciro nungutse mu buzima bwanjye. ni ikintu kinini ntabona uko ngisobanura.”

Umubyeyi witwa Mutabazi Assumpta utuye mu Busuwisi ni umwe mu benshi bakunze inganzo y’uyu mwari. By’umwihariko we ngo yamukundiye ubutumwa buba mu ndirimbo ze bukora ku ngeri zitandukanye z’abantu.

Uyu ni we wabaye uwa mbere waguze alubumu Inganzo y’Umutima ayigura amafaranga aruta igiciro gisanzwe n’ubwo birinze gutangaza ingano yayo.

Muri iki gitaramo Clarisse Karasira azafatanya na Jules Sentore, Mani Martin, Itorero Uruyange rw’Intayoberana na  Makanyaga Abdul.

Clarisse Karasira agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere

Share