Abakobwa batanu bazahagararira u Rwanda muri Miss Career Africa 2020

Abanyarwandakazi batanu bari mu bakobwa 10 bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba batsindiye itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa, rizasorezwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.

Mu bihugu byo Mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba harimo abakobwa 10 nibo bahatanaga kuzagera mu cyiciro cya nyuma harimo barindwi b’abanyarwandakazi.

Mu bakobwa 10 bazakomeza harimo batanu bo mu Rwanda ari bo  Genevieve Iranyuze Atosha , Clémence Tuyishimire, Mignone Gisele Irankunda, Mutesi na Naomi Mugisha.

Irushanwa rya Miss Career Africa 2020 rizahuza abakobwa 50 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2020.

Iri rushanwa ntabwo ari ury’ubwiza nk’ayandi asanzwe, ahubwo abakoba baririmo bagaragaza imishinga ifite akamaro bashobora gukorera mu bihugu byabo ikabateza imbere na sosiyete muri rusange.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Career Africa abashaka kwegukana amafanga angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika.

Mu mwaka ushize umunyarwandakazi, Yvette Mukamwiza ni we wegukanye iki gihembo.

Naomie Mugisha
Genevieve Iranyuze Atosha
Mignone Gisele Irankunda 
Mutesi Betty
Clemence Tuyishimire

Share