Abakobwa babiri bazatorwamo uhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Irene Murebwayire na Uwihirwe Yassipi nibo bakobwa babiri bahataniye kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 rizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kwezi gushize nibwo habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Abakobwa batanu ni Murebwayire Irène, Uwase Aisha, Kirezi Rutaremara Brune, na Gacukuzi Belyse.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Miss Africa Calabar abakobwa babiri (Murebwayire Irene na Uwihirwe Yassipi) nibo basigaye muri iri rushanwa aho bari guhatana biciye mu matora yo kuri interineti.

Utora asabwa kwishyura amadora y’Amerika igihumbi hafi amafaranga y’u Rwanda 1000. Kugeza ubu nta muntu n’umwe uratora, binashoboka cyane ko uzashora amafaranga ari we uzabasha gutsinda.

Kugeza ubu ibihugu byamaze kubona abakobwa bahatanye mu cyiciro cya nyuma harimo U Rwanda, Zambia, Kenya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Cameroon na Zimbabwe.

Mu nshuro eshatu u Rwanda rumaze rwitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar Muthoni Fiona ni we wenyine wabashije kwitwara neza, aho yabaye igisonga cya mbere, bituma ahembwa amadorali y’Amerika ibihumbi 10.

Irene Murebwayire ahataniye guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020
Yassipi Uwihirwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 arashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Share