Abakobwa 37 bazavamo usimbura Miss Nishimwe Naomie bamenyekanye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu hatangajwe abakobwa 37 batsinze amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Aba bakobwa batoranyijwe n’akanama nkempurampaka kagizwe n’abagore batanu aribo Miss Mutesi Jolly, Mudakikwa Pamella, Emma Claudine Ntirenganya, na Michelle Iradukunda.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 amajonjora y’ibanze yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abakobwa bohereje amashusho basubiza ibibazo bari babajijwe.

Emma Claudine yavuze ko babanje kureba ubwiza nyuma bakurikizaho, ibitekerezo byabo.
Mu bakobwa bagera kuri 413 bitabiriye amajonjora y’ibanze 37 ni bo bemerewe gukomeza barimo babiri bonyine bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abo ni: Akaliza amanda, Akaliza Hope, Akeza Grace,Dorinema Queen, Gaju Evelyne, Ingabire Esther, Ingabire Grace, Ingabire Honorine, Isaro Benita, Ishimwe Sonia, Kabagema Railla, Karera Chris.

Kayirebwa Marie Paul, Isheja Kayitare Morella, Mbanda Godwin Ester, Mugabe Sheilla ,Mugabekazi Asma, Musana Hence Teta Musango Natalie, Mutesi Dorine.

Muziranenge Divine, Teta Cynthia, Teta Ralissa Keza, Ufitinema Beriline,Umunyana Divine, Umunyurwa Melissa, Umutesi Rea, Umutoni Witness, Umutoniwase Sandrine,Umwaliwase Clodette, Umwali Diana,Uwankunsi Nkusi Linda, Uwase Aline, Uwase Kagame Sonia, Uwase Phiona, Uwera Aline na Uwimana Clementine.

Tariki 03 Werurwe 2021 aba bakobwa bose bazahurizwa mu mwiherero w’iminsi itatu aho tariki 06 uko kwezi hazatorwa 20 bazakomeza bagatorwamo nyampinga w’u Rwanda 2021.

Isheja Kayitare Morella
Mbanda Godwin Esther
Kayirebwa Marie Paul
Karera Cyrssie
Kabagema Laila
Ishimwe Sonia
Isaro Rolitha Benitha

Share