Abahanzi bose bahataniye Kiss Summer Awards 2021 bamenyekanye

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 hatangajwe abahanzi 20 bari mu byiciro bine bahataniye ibihembo bya Kiss summer Awards 2021 bitangwa na Radio Kiss FM.

Ni ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo byiswe KISS Summer Awards mu rwego rwo gushimira abahanzi bakoze neza kurusha abandi mu gihe cy’impeshyi.

Mu Kiganiro cya mu gitondo gikorwa na Sandrine na Arthur hatangajwe indirimbo eshanu zihataniye igihembo cya Best Summer Song.

Eshatu muri zo ni izahuriweho n’abahanzi babiri, bigaragaza umusaruro wo guhuza imbaraga.

Izo ni ndirimbo ni Amata ya DJ Phil Peter ft Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

Mu kiganiro Drive gikorwa na Austin, hatangajwe n’abatunganya indirimbo bahize abandi aribo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.

Hatangajwe kandi abahanzi bakoze neza kurusha abandi ari bo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

Mu cyiciro cya cy’umuhanzi mushya wigaragaje harimo Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.

Hazatangwa kandi igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu kubaka umuziki nyarwanda, Life Time Achievement Award gusa cyo ntigihatanirwa, uwacyegukanywe azatangazwa ku munsi wo guhemba abazaba batsinze.

Mu cyumweru gitaha hazatangazwa uburyo bwo gutora aho abafana bazagira uruhare mu kugaragaza uw’indashyikirwa.

Biteganyijwe ko umunsi nyir’izina wo gutangaza abatsinze ari tariki 26 Nzeri 2021.

Share