Abahanzi b’abanyarwanda bari mu bahataniye ibihembo bya AEAUSA bitangirwa muri Amerika

Abahanzi b’abanyarwanda batandukanye bari ku rutonde rw’abanyamuziki b’abanyafurika bahatanira ibihembo bya Africa Entertainment Awards USA bitangirwa muri Amerika.

Ibi bihembo ngaruka mwaka bishimira abantu bo ku mugabane w’Afurika babaye indashyikirwa mu gice cy’imyidagaduro.

Mu byiciro bisaga 20 bihatanirwa muri ibi bihembo harimo n’abahanzi bakomoka mu Rwanda.

The Ben na Bruce Melodie bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika [Best Male Artist-East/South/North Africa] bahatanyemo na Diamond Platnumz, Rayvanny, Elgrande Toto, Harmonize, Ali Kiba, Eddy Kenzo, Teddy Afro na Jah Prayzah

 Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bari mu cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho bahatanye n’abarimo  Sinach, Levixone, Dena Mwana n’abandi.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu nta munyarwanda urabasha kubyegukana.

Umuhango gutanga ibi bihembo uzaba tariki 12 Ukuboza 2020 ukazabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Leta ya New Jersey.

The Ben ni umwe mu bahataniye ibihembo bya AEAUSA
Bruce Melodie uheruka kweguka KISS Summer Awards ari no muri AEAUSA
Israel Mbonyi ari mu cyiciro cy’abaramyi beza muri Afurika

Share