Uwari umugore wa Nelson Mandela, yitabye Imana ku myaka 81

0
696
Winnie Mandela yitabye Imana

Umugore warwaniye ubwigenge, agahirika ingoma y’igitugu ya Apartheid muri Afurika Yepfo, Winnie Mandela yitabye Imana ku myaka 81 kuri uyu wa mbere.

Winnie Madikizela Mandela yahoze kandi ari umugore wa perezida wa mbere w’umwirabura wa Afrika Yepfo, Nelson Mandela.

Umuvugizi w’umuryango wa Mandela, bwana Victor Dlamini yatangaje ko uyu mubyeyi yashimo umwuka mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Winnie Mandela, ari kumwe na Cyrill Ramaphoza Perezida wa Afurika Yepfo muri iki gihe na Jacob Zuma nawe wari Perezida w’iki gihugu, Bose bari abarwanashyaka bakomeye ba ANC ishyaka riri kubutegetsi bw’iki gihugu

Uyu muvugizi ati: “Yaruhukiye mu mahoro. Guhera mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa mbere nibwo yashizemo umwuka, yari kumwe n’umuryango we ndetse n’ncuti ze za hafi”.

Ni nyuma y’uko yari akunze kujya mu bitaro byahato  na hato kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera izabukuru, nubwo icyo yazize kitaratangazwa.

Winni Mandela wambaye ingofero y’umukara, yabaye hafi cyane ya Nelson Mandela mu gihe yari afunze, aha yari yagiye kumusura

Winnie Madikizela Mandela  yinjiye mu bya politike nyuma y’uko umugabo we Nelson Mandela afuzwe azira kutavugarumwe n’ubutegetsi bwariho muri Afurika Yepfo.

Nyuma y’imyaka 27 Nelson Mandela ari mu gihome, yavuye muri gereza atangira kwamamara we n’umugore we mu mihango y’abanyepolitiki bakomeye bafatanye agatoki ku kandi, nk’ikimenyetso gikomeye cyo gutsinda ingoma y’igitugu ya Apartheid.

Uyu mugore kandi yigeze kumara igihe asa n’uwupfunzwe ari wenyine, ari mu maboko ya leta yari ikuriwe n’abazungu baravugaga rumwe n’uyu muryango wa Mandela.

Winnie Mandela yitabye Imana (Aruhukire mu mahoro)
Yari afite uburanga n’igikundiro akiri inkumi
Aha yari mu mihango yo gusezera bwa nyuma umugabo we Nelson Mandela, ubwo yitabaga Imana