U Rwanda n’Ubugande bigiye kwicara ku meza amwe, nyuma y’amasezerano y’Angola

0
105
Perezida Kagame na Museveni bahererekanye umukono nyuma yo gushyira umuko ku masezerano. Ifoto: Urugwiro

U Rwanda n’Ubugande bigiye kongera guhurira ku meza amwe, mu biganiro bigamije gushyira mu bikowa amasezerano aherutse gushyirirwaho umukono I Luanda muri Angola.

Guverinemo y’u Rwanda yabwiye radiyo na televiziyo by’igihugu (RBA) ko ibi biganiro bihuza impande zombi bigomba kuzabera I Kigali kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Itsinda ry’abategetsi ba Uganda ngo rizaba rikuriwe na Sam Kutesa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri leta ya Perezida Museveni, mu gihe ab’U Rwanda ngo nabo bazaba bayobowe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri MINAFFET.

Tariki ya 21/08/2019, I Luanda mu murwa mukuru wa Angola, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri K. Museveni wa Uganda, nibwo bashyize umukono ku masezerano agamije kunoza ubutwererane n’umutekano mu Rwanda no mu Bugande.

Nyuma y’uko aya masezerano asinwe, ntamakuru mashya aratangazwa avuga niba ibyemejwe n’impande zombi byaratangiye kubahirizwa.

Aya masezerano ngo akubiyemo ibisubizo by’ibibazo byose byari bishyamiranyije ibihugu byombi, ibibazo byatumye imipaka ifungwa ku bicuruzwa n’abantu bamwe na bamwe babuzwa kwambuka nkuko byahoze.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano