Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wigabye ibitero bya Nyungwe yeretswe itangazamakuru

0
345
Sankara yagaragarijwe itangazamakuru ari mu maboko y'abapolisi anambaye amapingu ku maboko. Ifoto: Igihe.com

Nsabimana Callixte abenshi bazi ku izina rya ‘Sankara’ bivugwa ko ariwe wwari umuvugizi w’umutwe witwara gisilikare wari mu ishyamba rya Nyungwe wagabaga ibitero mu majyepfo y’igihugu yeretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 z’ukwa 5 muri uyu mwaka wa 2019.

Inkuru ya IGIHE ivuga ko ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, abanyamakuru bari benshi.

Bahageze babwirwa ko Nsabimana atari buze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ko umwunganizi we mu mategeko ari bumuvugire.

Nsabimana ‘Sankara’ yagaragaye yambaye ishati y’amaboko maremare irimo ibara ry’ubururu, ipantalo ya kaki n’amataratara y’umukara atwawe n’abapolisi babiri.

Yahagaze imbere y’abanyamakuru benshi bari bitabiriye mu gihe cy’iminota itatu abona kongera gusohorwa.

Umwavoka we yitwa Nkundabarashi Moise yavuze ko “Ibijyanye n’ibyaha aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.”

Yakomeje agira ati: “Uwo nunganira ni we wampisemo. Abavoka dufite amategeko aturengera mu kunganira ukekwaho ibyaha. Kuvuga ko hari abavoka basabwe kumwunganira ntibabikore bafite ubwigenge bwabo.”

Ku wa 30/04/2019 nibwo byatangajwe ko yafashwe ndetse ari mu maboko ya RIB, byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, wakunze kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018 n’icya Kitabi.