Ku ncuro ya 2, abagororwa barongera bakora ibizamini bya leta

0
526
Gereza yahoze ari iya Kigali. Ifoto: net

Abagororwa 22 bagiye kongera gukora ibizamini bya leta, bitegerejwe gutangira mu gihugu kuwa mbere w’icyumweru gitaha, ku itariki ya 13 z’ukwa 11 muri uyu mwaka.

Ikibazo gihari kuri ubu ngo ni uko kugeza ubu hataraboneka igisubiza cy’abazatsinda ibi bizamini bagahabwa amashami ari mu mashuri yo hanze ya Gereza.

Hashize imyaka ibiri  urwego rw’amagereza mu Rwanda rushyizeho gahunda  y’ibizamini ku bagororwa bafungiye muri gereza y’abana. Mu mpera z’uyu mwaka nabwo  abagororwa bageze mu mwaka y’ibizamini bya leta  baritegura kubikora.

Mu kiganiro yagiranye na Hose.rw, Umuvugizi w’u rwego rw’amagereza mu Rwanda CIP Sengabo Hillary  avuga ko ubu imyetero ari myiza kuri aba bagororwa kuko bari kwigishwa neza.

Yagize ati: ”Bari kwitegura nk’uko bisanzwe barigishwa n’abarimu b’abagororwa hari n’abarimu b’abacunga  gereza ndetse n’abarimu bo hanze baraza.”

Kugeza ubu abagororwa batsinze ibizamini bakomereza mu mashuri ya gereza gusa ngo ntiharaboneka ahazajya hajya abatsinda ikiciro rusange bagahabwa amashami atabarizwa muri gereza zo mu Rwanda.

Umwaka ushize ngo imbabazi za Perezida Kagame nizo zagobotse  abo byabayeho nk’uko  CIP  Sengabo Hillary  yakomeje abibwira umunyamakuru wacu.

Avuga ko abatsinze umwaka ushize bahise bafungurwa ku mbabazi za Perezida wa repubulika, bakomereza mu mashuri ari hanze ya Gereza.

CIP  Sengabo yavuze ko igihe hazaboneka abatsinze bagahabwa amashami atari muri gereza aribwo bazicara bakiga kuri iki kibazo kuko ubu nta gisubizo bagifitiye.

Kugeza ubu gereza y’abana iba mu Rwanda ni imwe gusa ya Nyagatare ari naho hafungiye abashobora kwiga bakanakora ibizamini bya leta.

Ni mu gihe mu yandi magereza ari mu gihugu afungiyemo abantu bakuru yo  bariga  ariko ntabwo   gahunda yo gukora ibizamini irabageraho.

Uyu mwaka abagororwa bazakora ibizamini bose hamwe ni 22 harimo  5 bazakora ikizamini gisoza icyiciro  rusange cy’amashuri yisumbuye na 17 bazakora igosoza amashuri yisumbuye  muri aba bazakora bose umukobwa ni umwe azakora ikizamini gisoza amashuri abanza.