Visit Rwanda izazenguruka gatatu kikurikiranya mu murwa mukuru I London mu Bwongereza

0
1028

Kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye uko amakipe azahura muri shampiyona y’abongereza muri 2018/2019, akaba ari nabwo byagaragaye ko Arsenal izambara Visit Rwanda yisanga imikino yayo itatu ya mbere  izayikinira i London.

Shampiyona y’igihugu y’ubwongereza season ya 2018/2019 izatangira kuwa 11 kanama 2018, ikazatangizwa na Arsenal ya Emery uzaba yakiriye Manchester city ya Guardiola yanatwaye igikombe cya shampiyona ishize.

Uyu mwenda uzaba ukinishwa ku mukino ufungura English premier league

Dore uko imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya bongereza iteye:

Saturday 11 August 2018

15:00 Arsenal Arsenal   vs   Manchester City Manchester City
15:00 Bournemouth Bournemouth   vs   Cardiff City Cardiff City
15:00 Fulham Fulham   vs   Crystal Palace Crystal Palace
15:00 Huddersfield Town Huddersfield Town   vs   Chelsea Chelsea
15:00 Liverpool Liverpool   vs   West Ham United West Ham United
15:00 Manchester United Manchester United   vs   Leicester City Leicester City
15:00 Newcastle United Newcastle United   vs   Tottenham Hotspur Tottenham Hotspur
15:00 Southampton Southampton   vs   Burnley Burnley
15:00 Watford Watford   vs   Brighton and Hove Albion Brighton and Hove Albion
15:00 Wolverhampton Wanderers Wolverhampton Wanderers   vs   Everton Everton

 

Nyuma y’uyu munsi wa mbere Arsenal yambara Visit Rwanda izakirwa na Chelsea FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya bongereza uzabera mu mujyi wa London.

Ni mu gihe umukino wa gatatu Arsenal izaguma I London kuko izahita yakira ikipe ya WBA.

Visit Rwanda izatangira kuzenguruka indi mijyi kuva ku munsi wa kane ijya gusura Cardiff City mu mujyi wa Cardiff.

Arsenal FC igiye gukina iyi mikino yose yambaye imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda kigamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nkuko bikubiye mu masezerano ikigo RDB gishinzwe iterambere mu Rwanda cyasinyanye na Arsenal FC.

Ni amasezerano agomba kumara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nyuma y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono n’impande zombi, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘Daily Mail’ cyasohoye inkuru ivuga ko aya masezerano atari akwiye gukorwa nk’igihugu cy’u Rwanda gikennye.

Iki kirango cya Visit Rwanda nicyo Arsenal igiye kujya yambara ku kuboko kw’ibumoso

Iyi nkuru yibazaga ukuntu igihugu nk’u Rwanda gikennye gisanzwe kibona inkunga mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza cyahindukira kigatera inkunga ikipe y’Arsenal FC, aho kuyashyira mu mishinga igamije kurwanya ubukene mu Rwanda.

Uretse iyi nkuru hari n’abandi banyepoliti batandukanye bakomeje kugaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze ari nko kwisimbukuruza ngo kuko bitari bikenewe ko hatangwa amafaranga nkariya mu ikipe ya Arsenal isanzwe ibarirwa mu makipe akize ku isi.

Ibi nibyo byatumye umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, bwana Olivier Nduhungirehe ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo RDB bamaganira kure ibi ibitekerezo bavuga ko amafaranga yakoreshejwe naho ahuriye n’inkunga zituruka mu bihugu by’amahanga ngo kuko ababivuga bumvise nabi igikorwa cyakozwe.

Visit Rwanda ni ubufatanye bw’Arsenal FC na RDB buzamara imyaka 3

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Clare Akamazi ukuriye RDB yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza amadovize avuye mu bukerarugeno nibura miliyoni zirenga 800 z’amadorali y’Amerika mu 2024, bivuye kuri miliyoni 404 z’amadorali y’Amerika biriho kugeza, kandi ngo ibi byose bizagedwaho kubera abakerarugendo bazaba biyongereye.

Akamazi akavuga ko abavuga ibyo bakwiye kubireka, bakaruhuka ndetse bakareka amahanga agasura u Rwanda, ibindi bakabishyira hasi.

Sangiza