Udushya n’ubusesenguzi mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya, ni inde uzakijyana?

0
1296
Ibigugu biratungurwa abandi bakigaragaza

Kuwa 14 kamena nibwo imikino y’igikombe cy’isi iri kubera mu burusiya yatangiye amakipe arimo Ubudage, Esipanye, Portugal,Brazil, Argentina, Ubufaransa…., ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi nyuma yo gukina imikino yayo ya mbere hari ubutumwa ni shusho yasigiye abakunzi b’iki gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

  1. Ubudage:
Image result for germany in world cup 2014
Abadage batwara igikombe cy’isi 2014 

Ubudage nibwo bwatwaye igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil uwo mwaka batozwaga na Joachim Löw uyu mwaka 2018 aracyari umutoza wayo.

Iyi kipe yo yarahindutse havamo abakinnyi bayo kandi bari bakomeye barimo uwari kapiteni wayo Philip Lahm, Bastian Schweinsteiger ndetse banafite ikibazo cy’uko umunyezamu wabaye mwiza icyo gihe ubu ntameze neza.

Ibi bikaba ari bimwe byabuze ku mukino bahuyemo na Mexico ndetse bakanawutsindwa (1-0), bikaba bica amarenga ko imbaraga yazanye n’igitinyiro bishobora kuba ubusa, ikazasohoka mu itsinda ari iya 2.

Irabarizwa mu itsinda rya F ririmo Mexico, Korea Yepfo, Sweeden.

2. Esipanye na Portugal:

Image result for spain vs portugal 2018
De Gea kuri match ifungura itsinda rya 2 yahuje esipanye na portugal nti yitwaye neza

Aya makipe biri amahire kuko ari mu itsinda rimwe umukino wa mbere barahuye banganya (3-3), ariko duhereye kuri Esipanye ku ishusho yasize ni uko ifite byose biyemerera gutwara iki gikombe.

Ibi biyemerera gutwara iki gikombe cy’isi ni uko ifite ikipe yuzuye uhereye k’umunyezamu ukomeye, gusa umukino bakinnye na Portugal watumye abenshi bibaza niba koko David De Gea afite imbaraga ziyobora Esipanye?

De Gea yatsinzwe ibitego bibiri abenshi bamunenze bavuga ko niba atikosoye ngo abe De Gea wa Manchester United bigoranye ko Esipanye yatwara iki gikombe cy’isi.

Tugarutse kuri Portugal yo umukino wa mbere yerekanye ko abakinnyi bose bakina bashimgiye ku muntu umwe ariwe Christiano Ronaldo.

3. Brazil:

Image result for neymar brazil
Neymar waje mu gikombe cy’isi nyuma y’igihe yaravunitse

Ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu itsinda rya gatanu, umukino wayo wa mbere yakinnye n’ubusuwisi baza kunganya (1-1).

Gusa kuri Brazil ifite abakinnyi beza gusa barimo abashya benshi barabura Neymar umeze neza ngo ayobore aba bakinnyi kandi icyo Brazil yagaragaje ni uko mu gihe ataragaruka mu bihe bye bigoranye ko babona iki gikombe cy’isi  baheruka kwegukana muri 2002.

4. Argentina:

Messi umukino we wa mbere mu gikombe cy’isi ntabwo yitwaye neza ngo aheshe itsinzi ikipe ye ya Argentina

Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi giheruka n’uyu mwaka mu kiri kubera mu Burusiya iri mu bari guhabwa amahirwe umukino wabo wa mbere banganyije na Iceland (1-1).

Ishusho ya Argentina nyuma yo kunganya na Iceland ni uko iyi kipe y’uyu mwaka ugereranije n’iya 2014 muri Brazil bagera kuri final ubu iyo bafite haraburamo umunyezamu ukomeye bisobanuye ko kuvunika kwa Sergio Romero bizagora iyi kipe mu nzira yo gushaka igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ikindi ni uko umutoza ngo agomba kwitonda agashaka imikinire yo gukoresha abandi bakinnyi basanzwe aho kwiringira abafite amazina nka Messi, Aguero Kun na Di Maria.

Ubusesenguzi bw’abanyamakuru ba HOSE.RW