Griezman yeruye ahitamo ikipe azakinira sezo itaha, Barcelona na Man United zikurayo amaso

0
2352
Antoine Griezmann ari kumwe n'ikipe y'igihugu cye cy'Ubufaransa

Nyuma yo gutwarana na Atletico Madrid igikombe cya UEFA Europa League uyu mwaka, akanayitsindira ibitego 112 mu myaka ine, umufaransa Antoine Griezman yamaze kwanzura, anahakanira abamushakaga bose ahitamo kugumana na Atletico indi Season.

Umufaransa Antoine Greizman uri mu gikombe cy’isi  n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa kuri wanayifashije gutsinda umukino bakinaga na Australia (2-1) yatangarije isi yose ko muri uyu mwaka nyuma y’iki gikombe cy’isi, ntayindi kipe azajyamo ahubwo azaguma i Madrid.

Abinyujije mu kiganiro kizwiho gukuramo amagambo abasitari kitwa ”The Decision” gica kuri tereviziyo yo muri Esipanye, Griezman yagize ati:”Nahisemo gusigara”, mu gushimangira ibi ko ari ukuri yahise anagushyira kuri Twitter ye arabyemeza.

Ni uku yabigenje kuri twitter ye, akoresheje ururimi rw’ikespanyoro ati: “Ntaho nzajya nzaguma mu ikipe yanjye Atretico”.

Antoine Griezman yatangaje ibi nyuma yuko yifuzwaga n’ikipe ya Barcelona yari yamaze kwemeza ko imushaka izanatanga miriyoni 100 za mayero.

Ntabwo ari Barcelona yonyine yifuzaga uyu rutahizamu w’umufaransa, kuko na Manchester united yerekanye ko imushaka kuva umwaka ushize.