Mezut Ozil yigaragaje

0
147

Umukinnyi w’umudage Mezut Ozil yaraye yeretse abafana ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Arsenal ko bagomba kumuha ibyo abasaba kugirango yongererwe amasezerano.

Ozil yerekanye ibi ubwo yaheshaga itsinze ikipe ya Arsenal muri champions league ari nako ayihesha itike ya kimwe cy’umunani.

Mu mukino wabireye i Sofia muri Burgaria, wahuzaga Arsenal n’ikipe ya Ludogorets.

Mezut Ozil yaraye atabaye ikipe ya Arsenal ayitsindira igitego mu minota ya nyuma y’umukino bituma ibasha kwigukana amanita atatu y’uwo munsi.

Ni igitego yastinze mu buryo butari ubwa buri  wese kuko yacenze abakinnyi batatu, ahereye ku muzamu, ndeste n’abadefanseri babiri, bose baragwirirana abona gustinda.

https://youtu.be/Bv2JVEAWRRs

Nyuma y’umukino Arsene Wenger akaba yagize icyo avuga ku gitego cy’akataraboneka cya Ozil aho yagize ati :”Biriya nibyo bikwereka umukinnyi ukomeye, gufata icyemezo gikwiye. Kurinjye nabonaga ari gutindana umupira cyane.

Arsene Wenger yakomeje agira ati: “Gusa amaze gustinda igitego ntakindi anri gukora uretse mukurira ingofero. Abakinnyi bakomeye afata ibyemezo bikwiye mu bihe bikomeye. Kuri njye icyemezo cyari gikwiye kwari gushota mu izamu bwihuse. 

Ikipe ya Ludogorets yatangiye ikutsinda 2 ku busa gusa nkuko umunyarwanda yabivuze agira ati :”Uwo ujya gusiga urabanza ukamurinda”, abasore Xhaka Giroud ndetse na Maestro Mezut Ozil batumye Arsene Wenger atahana amanota ye atatu.

 

Sangiza