Man U na Arsenal mu mitwe

0
254

Amakipe ya Manchester United na Arsenal akomeje guhangayika kubera abakinnyi baya makipe yombi bavunitse bikomeye ngo ku buryo batazifashishwa mu mukino azabahuza mu cyumweru gitaha.

Ku ruhande rw’umutoza Jose Mourinho utoza Man United, ahangayikishijwe n’abakinnyi be bakomeye barimo Chris Smalling na Luke Shaw ngo bavunitse kandi birashoboka ko uyu mukino uzabahuza na Arsernal batazaba bacyize.

Ni mu gihe Arsenal nayo ibabajwe cyane n’umukinnyi wayo w’ingenzi ariwe Alex Sanchez nawe wavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu cye cya Chili.

Impande zombie zikaba zikomeje kwitegura ari nako zishyiramo imbaraga kugirango uyu mukino utegerejwe ku itariki ya 19 z’uku kwezi kwa 11 azitware neza hatabayeho gutakaza amanita ku mpande zombi.

Bagiye guhurira ku minsi wa 12 wa shampiona yo mu bwongereza izwi nka Premier Leugue kuko yari igeze ku munsi wa 11.

Arsenal iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24, mu gihe Man United iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18.

Sangiza