“Iwobi anyibutsa Okocha”: Ozil

0
245

“Ntabwo agira mu kibuga kandi ntabwo yihisha arigaragaza ndeste akanakora ibikenewe mu gihe cyabyo kuko aba afite neza umupira ku kirenge” ni amagambo Mezul Ozil yavuze kuri Alex Iwobi mugenzi bakinana muri Arsenal.

Mezut Ozil avuga ko umukinnyi bakinana mu ikipe y’arsenal, Alex Iwobi ari umukinnyi udasanzwe kandi ufite hazaza heza.

Ozil yemeza ko hashize iminsi yitegereza imyitwarire y’uyu mukinnyi ndeste ari nako baganira umunsi ku munsi ariko ngo yasanze ari umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Arsenal ifite.

Yagize ati: “akunda kunyibutsa muramu we Jay-Jay Okocha, kandi Okocha yahoze ari umukinnyi nakundaga cyane kureba nanjye nkiri muto. Alex rero nawe iyo turi gukinana ahita anyibutsa Okacha ari gukinana na Edgar Davids”

Yakomeje avuga ko Alex Iwobi ari umukinnyi mwiza wugarira izamu kandi ukina neza mu binyuma ikindi kandi atandukaniyeho n’abandi ni uko afasha cyane abasatira izamu.

Mezul Ozil avuze aya magambo mu gihe hari n’abandi bafana b’arsenal nabo baherutse kuvuga ko uyu Alex Iwobi ari umukinnyi mwiza mu bakinnyi Arsenal yigeze kugira ku mwanya w’uruhande rw’iburyo mu binyuma.

Alex Iwobi, umunyanigeriya w’imyaka 20 y’amavuko, ikipe y’arsenal nayo iherutse gutangaza ko igiye kumwongerera amasezerano nyuma y’amezi atandatu ageze muri iyi kipe.

Sangiza