Guhindura imirimo kwa Arsene Wenger

0
148

Umutoza wa Arsenal ngo igihe cye kirageza ahindure imirimo anjye gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza.

“Ndatekereza igihe cye ari iki ngiki kuko byaba ari mahitamo meza kuri we” ni amagambo ya Marc Overmars wahoze akina muri Arsenar.

Ikinyamakuru gisohokera mu bwongereza kitwa Dailymirror cyanditse ko aya magambo ya Marc Overmars yumvikanye mu gitangazamakuru kitwa ASPIRE4SPORT.

Uyu Mugabo avuga ko Arsene Wenger yigeze kumubwira ko umunsi umwe azava muri Arsenal akanjya gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza.

Kubwa Marc Overmars yemeza ko nawe asanga igihe kigeze ngo Arsene Wenger ahindure imirimo anjye gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza kuko ngo akwiye gusimbura Sam Allardyce ufite uyu mwanya muri iki gihe.

Uyu Mugabo uri gutoza ubwongereza ntabwo ari mubihe bye byiza by’akazi kuko muri iki gihe yabaye asimbuwe na Gareth Southgate.

Abakurikiranira hafi ruhago yo mu bwongereza bemeza ko aya magambo ya Marc Overmars yumvikanamo kwamamaza Arsene Wenger mu rwego rwo kumuhesha ikuzo ngo ahabwe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’ubwongereza inzwi nka Three Lions.

Sangiza