C.Ronaldo yongeye kwemeza Messi – Amafoto

0
438
Cristiano Ronaldo yongeye guhigika Messi na Neymar

Cristiano Ronaldo yongeye guhigika Messi na Neymar nk’umukinnyi w’umwaka mwiza kurusha abandi mu bihembo bizwi nka  FIFA men’s player of the year.

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryakeye gitangirwa I Londre mu Bwongereza.

Uyu munyaportugal Ronaldo yegukanye iki gihembo nyuma yuko yafashije amakipe asanzwe akinira gutwara ibikombe binyuranye, birimo nka EUFA Champions League yegukanye ari kumwe na Real Madrid, igikombe cy’uburayi yahesheje ikipe y’iguhugu cya Portugal ndetse n’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’uburayi.

Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umutoza we, Zinedine Zidane wa real Madrid

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid umufaransa Zinedine Zidane nawe yahembwe nk’umutoza wahize abandi ku mugabane w’uburayi.

Cristiano Ronaldo avuga ijambo agaragiwe n’imyamamare muri ruhago ku isi (Infatino utegeka FIFA, Maradona na Ronaldo Nazario)

 

Olivier Girou w’ Arsenal ahembwa nk’uwatsinze igitego cyiza. Reba amashusho y’iki gitego hano:

 

Reba andi mafoto y’ibyamamare byitabiriye uyu muhango wa FIFA:

Dani_Alves_poses_in_a_striking_leather_jacket_and_an_imposing_bl
Neymar_poses_in_his_camouflage_jacket_ahead_of_FIFA_s_The_Best

Real_Madrid_defender_Marcelo
Dani Alves n’umukunzi we

   

Sangiza