Abazasimbura A Wenger barahwihwiswa

0
327

Arsene Wenger usanzwe utoza ikipe ya Arsenal biravugwa ko ashobora kweguzwa ku gahato ngo agasimbura n’umwe mu baatoza basanzwe bafite amazina akomeye mu makipe yo ku mugabane w’uburayi nkuko byemezwa na skynews.

Iki kinyamakuru cyemeza ko abagabo barimo nka [Massimiliano] Allegri uzwi muri Juventus yo mu butariyani na [Leonardo] Jardim wamamaye muri Monaco ngo birashoboka ko hazavamo umwe uzasimbura uyu mufaransa utamerewe neza muri Arsenal.

SKYNews kandi ivuga ko nubwo kugeza ubu bitaramenyekana neza igihe Arsene Wenger azavira muri Arsenal ngo hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe buri ku mutegeka kwegura aho gutegereza ko bamwirukana.

Ibinyamakuru byo mu bwongereza ariko hari ibyanditse ko Arsene Wenger ashobora kongererwa amasezerano mu mpeshyi itaha.

Umukino Arsenal iherutse gukina West Brom, yastinzwemo ibitego 3 kuri 1 nyuma y’umukino Arsene Wenger yavuze ko azatangaza ibyo kwegura kwe cyangwa gukomeza gutoza iyi kipe mu bihe bidatinze nubwo ntamunsi yavuze.

Uku gustindwa kandi byaje bikurikira ugusezererwa muri Uefa Champions Leugue ubwo Bayern Munich yasezereraga Arsena ku kinyuranyi cy’ibitego 10.

Sangiza